in

Leta yatangiye iperereza ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki Volleyball bakurikiranyweho gusambanya abakinnyi babo bakanabatera inda

Leta ya Cameroun yatangiye iperereza ryimbitse ku bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, FECAVOLLEY, bakurikiranweho gusambanya no gutera inda abakinnyi batanu bakinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu batarengeje imyaka 16 na 18.

Ubundi ibi byatangiye ubwo umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n’abarimo abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakorerera abakinnyi b’abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira.

Nyuma y’ibyo uyu mukinnyi yatangaje, umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu, Richard Naha yatangazaga ko nibura abakinnyi b’abakobwa batanu bari munsi y’imyaka y’ubukure batwite.

Aha uyu munyamakuru yatangazaga ko bishoboka ko aba bakinnyi baba baratewe inda n’abayobozi ba Federesiyo.

Ibi byose bikimara kumenyekana Federasiyo yahise isohora itanganzo rihakana ko abayobozi bayo bakoze ibyo bashinjwa.

Perezida w’iri shyirahamwe, Serge Abouem ahakana ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, aho abishinja mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.

Ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandika ko télévision yitwa Equinox TV nyuma y’ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.

Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mitima Isaac twamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro” Uwayezu Jean Fidèle yasabye ibisobanuro Mitima Issac ukomeje gucunaguza Rayon Sports

Agiye i Burayi asanzeyo umukunzi we! Rihungu wari umunyezamu wa Police FC yasezeye ku mupira w’amaguru kugira ngo asange umugore