in ,

Dore abakinnyi bakomeye bafite amahirwe yo kwerekeza mu bushinwa mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ryo mu bushinwa rizaba ritangiye

Abakinnyi bagomba kwerekeza mu bushinwa bakomeye

7.Christian Benteke umukinnyi mushya wa Crystal Palace yakomeje kwifuzwa cyane n’amakipe yo mubushinwa ariko akaba yarahinduye ikipe akava muri Liverpool gusa amafaranga azahembwa aramutse agiye mu bushinwa akaba ayatuma ahindura ibitekerezo.

Crystal Palace v Blackpool: EFL Cup

6.Gonzalo Higuain umukinnyi mushya wa Juventusa akomeje guhigwa n’ikipe ya Jiangsu suning iri gushaka kumuhemba miliyoni 20 z’amapound ku mwaka.

FBL-ITA-SERIEA-JUVENTUS-FIORENTINA

5.Umukinnyi w’ubukombe wa Manchester United Wayne Mac Rooney nawe kugeza nanubu aracyabona ubusabe bw’amakipe atandakunye yo mu bushinwa mu kumuha akayabo k’amafaranga.

Leicester City v Manchester United - The FA Community Shield

4.Igihangange John Terry myugariro w’ikipe ya Chelsea Fc nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe azarangirana n’iyi saison biravugwa ko ashobora kujya gusazira neza mu bushinwa.

FBL-ENG-LCUP-CHELSEA-BRISTOL ROVERS

3.Umunya Pays Degalles Hal Robson-Kanu wigaragaje mu mikino y’igikombe cy’uburayi akahava yerekeza mubwongereza mu ikipe ya Tony Pulis WBA akaba yarakoemeje kwifuzwa n’umutoza Sven Goran Ericson mu ikipe ya Shangai SIPG.

FBL-EURO-2016-MATCH46-WAL-BEL

2.Umunya brezil Oscar Emboaba Junior dos Santos nawe nyuma yuko atagize saison nziza muri Chelsea muri saison ishize yatanagiye kwifuzwa cyane n’amakipe atandukanye yo mu bushinwa cyane cyane ikipe ya Jiangsu suning ikomeje gushaka kumutangaho miliyoni 58 z’amapound n’umushahara wa miliyoni 13 zamapound kumwaka.

Watford v Chelsea - Premier League

1.Umusore ukomeje kuvugisha amakipe yo mu bushinwa menshi kandi akomemeje kumuhigisha uruhindu ni Odion Ighalo umunya nigeria ukinira ikipe ya Watford wigaragaje cyane muri saison ishize.

Watford v Chelsea - Premier League

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore isezerano rikomeye Cristiano Ronaldo yagiranye na Zidane

Reba uburanga bw’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga wa RDC