in ,

BYEMEJWE: Menya byinshi ku mukino w’iteramakofe uzahuza icyamamare Floyd Mayweather na Mc Gregor n’akayabo k’amafaranga bazakinira

Nyuma y’igihe kinini aba bombi baterana amagambo, ibyo bifuzaga byashize biba impamo ndetse no ku bafana batagira ingano.

Uyu murwano uzaba ari uw’ikinyejana kuko nta wundi murwano wari winjiza akayabo k’amafaranga angana n’ayo uyunguyu uzinjiza.

Mu rukerera nibwo byemejwe ko aba bombi bazaterana amakofe ku itariki ya 26 kanama muri uyu mwaka (26/08/2017). Uyu murwano ukaba uvugwa ko ushobora kuzinjiza amafaranga agera kuri miliyari 1 y’amadolari byose babiteranije; amatike,abazarebera umukino online babyishyuye ndetse n’abaterankunga. Ibi bikaba bikuyeho agahigo k’umukino wahuje Pacquiao na Mayweather wari winjije miliyoni 625 z’amadolari.

Mc Gregor w’imyaka 27 azaba aterana amakofe na Floyd Mayweather w’imyaka 40 ndetse utaratsindwa na rimwe mu mikino 49 amaze gukina naho Mc Gregor akaba amaze gutsindwa inshuro  gusa mu mikino 28 amaze gukina. Mc Gregor azaba anakoze agahigo ko kuva muri UFC akajya kurwanira ku mategeko ya Boxing.UFC star Conor McGregor is set to cross over to boxing to fight Floyd Mayweather

Floyd Mayweather retired two years ago equally the legendary Rocky Marciano's record

UFC ( umukino wo kurwana aho indwanyi iba yemerewe gukoresha amaboko n’amaguru byose hanyuma ukaba unemerewe no kuba wasanga hasi uwo muri kurwana nabwo ukaguma umukubitirayo umusubirizo.)Image associée

Résultat de recherche d'images pour "ufc mc gregor"

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye : Jennifer Lopez ngo yifuza gushimishwa n’abagabo babiri (isomere)

Lionel Messi afashije bikomeye ikipe ya Barcelona ku mukinnyi bategerejeho amakiriro