in ,

Lionel Messi afashije bikomeye ikipe ya Barcelona ku mukinnyi bategerejeho amakiriro

leo-messi-ernesto-valverde-barcelona-67636

Kuri ubu Lionel Messi ari kubarizwa ku kirwa cya Ibiza aho ari kurya ubuzima n’umugore we Antonella Roccuzzo bitegura gukora ubukwe ku italiki ya 30 z’uku kwezi, gusa kurubu Messi ntari kuryoshya gusa kuko yatangiye gukora n’akazi k’ubu komisiyoneri bwihishwa.

Image result for Messi, Verratti and Pastore at Ibiza

Hashize igihe havugwa inkuru yuko umukinnyi Marco Verrati yenda kwerekeza muri Fc Barcelona ku kayabo k’amafaranga Miliyoni z’amayero, mu rwego rwo kwihutisha iyi dosiye, nyuma yuko uyu mukinnyi nawe Marco Verrati ari kuri iki kirwa, amakuru dukesha ubutasi bw’ikinyamakuru Marca aravuga ko Messi yaba yaregereye bwihishwa uyu mukinnyi akamushishikariza kwerekeza muri Barcelona ndetse anamwizeza ko bazakorana neza bakanagerana kuri byinshi nibafatanya bombi gukinira ikipe y’i Catalunya.

Dore amafoto y’aba basore bombi aho bari ku kirwa cya Ibiza:

Marco verrati na Javier Pastore muri Restaurant imwe niyo Messi yararimo
Marco verrati na Javier Pastore muri Restaurant imwe niyo Messi yararimo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BYEMEJWE: Menya byinshi ku mukino w’iteramakofe uzahuza icyamamare Floyd Mayweather na Mc Gregor n’akayabo k’amafaranga bazakinira

Dore urutonde rw’abanyarwandakazi bakunzwe cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga (amafoto)