in

Biravugwa ko hagati ya M Irene na Fata Kumavuta umwe muri bo ashobora kwerekeza kuri televiziyo ikomeye hano mu Rwanda.

Biravugwa ko Umunyamakuru Fata Kumavuta,Papa Operation,Gasitumbonye,Mu Mavi,Mu Nkokora ndetse no mu Munaniro n’ayandi mazina atandukanye agenda yiyita nyuma yo kuva kuri Radio Flash/TV ko yaba agiye kwerekeza ku kindi gitangazamakuru gikomeye hano mu Rwanda.

Nubwo bitari byatangazwa ku mpande zose ubwo ni ukuvuga k’uruhande rwa RBA ndetse no k’uruhande rwa Fata Kumavuta yemwe no k’uruhande rwa Nzeyimana Luckman bivugwa ko umunyamakuru Fata Kumavuta ariwe azajya gusimbira kuri RTV mu kiganiro RTV Versus,amakuru ducyesha zimwe mu nshuti za hafi za Fata Kumavuta avuga ko uyu munyamakuru ashobora kwerekeza kuri RBA gusimbira umunyamakuru Luckman Nzeyimana bivugwa ko mu minsi iri mbere agiye kwereza hanze y’u Rwanda.

Ariko hakaba hari andi makuru avuga ko umunyamakuru Lucky ashobora gusimburwa na Irene Murindahabi usanzwe ukora kuri Channel ye ya YouTube yitwa MIE empire mu gihe adasimbuwe na Fata Kumavuta cyane ko bivugwa ko aba bombi baganirijwe.

Mukanya gashize abinyunyijije ku rukuta rwe rwa Instagram umunyamakuru Fata Kumavuta yagize ati:Reka mbasigire iyi operation ishobora kuba ari iyanyuma kuko hari ahantu ngiye kandi nshobora gutindayo.Aho yavugaga ku nkuru yise “OPERATION MUNDA YA MICRO” ibyo byahise bituma abantu bibaza aho umunyamakuru Fata Kumavuta yaba agiye kwerekeza nyuma yo kuva kuri Radio Flash/TV.

Ese koko Fata Kumavuta yaba agiye kwerekeza kuri RBA nkuko zimwe mu nshuti ze za hafi zibivuga cyangwa haba hari ahandi agiye kwerekeza,tuzakomeza kubakurikiranira iyo nkuru ndetse ni bidukundira tuzavugisha umunyamakuru Fata Kumavuta tumenye ukuri nyako kubikomejwe kumuvugwaho dore ko kugeza ubu natwe tutazi neza ko ari kuri kwanyako ahubwo ni ibiba bivugwa.

 

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyitozo yambere ku mavubi U23.

Nurenza iminota 7 utera akabariro uzirengere ibizakubaho