in

Eriksen yatandukanye na Inter Milan kubwumvukane bwabaye ku mpande zombi

Eriksen amaze gutandukana na Inter Milan kubwumvukane ku mpande zombi

Nkuko inkuru yacu iheruka twabagejejeho ko ari ikibazo cy’amasaha cyangwa iminota, ikipe ya Inter Milan ikemeza ko itandukanye na Eriksen ku bwumvikane, aka kanya iyi kipe isezeye kuri uyu mukinnyi bidasubirwaho.

Christian Eriksen amaze kubona ibaruwa imwemerera kuba yakwerecyeza mu yindi kipe nyuma yo guseza amasezerano yari afitanye na Inter Milan kubwumvukane.

Uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Danmark ntiyaraherutse kugaragara mu kibuga kuva igihe yagiriye ikibazo cy’imihumecyere agihe yarari mu kibuga akinira ikipe ye y’igihugu mu mukino wa Euro 2020 bakina na Finland mu kwezi kwa Kamena.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, w’imyaka 29 yagize ikibazo cyijyanye no kubura umwuka akananirwa guhumeka bitewe n’ibihaha, bibujije ko nta mukinnyi ukina Serie A afite icyi kibazo, iri tegeko niryo rimuhonze.

Ntabwo biremezwa ko uyu mukinnyi Wahoze akinira ikipe ya Tothenham ko ashobora kuzakomeza ikijyanye n’ibikorwa bya ruhago naramuka ageze hanze ya shampiyona y’igihugu cy’Ubutaliyani.

Itangazo ikipe ya Inter Milan ishyize hanze rigira riti—“Inter Milan yemeje ko imaze kwemeranywa na Christian Eriksen kukijyanye no gusesa amasezerano kubwumvukane.

“Ikipe yose nabagize umuryango wa Nerazzuri twifurije Christian Eriksen ibyiza byose ku hazaza he.

“Nubwo Inter na Christian bamaze ubu gutandukana,, ariko ipfundo ryacu ryo ntacyarimena.

“Ibihe byiza twagiranye, ibitego , itsinzi kwishimira iri Scudetto n’abafana hanze ya San Siro, ibyo byise bizaguma iteka mu mateka ya Nerazzuri.”

Byatangajwe mbere muri uku kwezi ko Eriksen yatangiye imyitozo kugiti cye wenyine n’ikipe isanzwe yitwa Odense Boldklub mu buryo bwo gutangira kugerageza kugaruka mu kibuga.

Eriksen yatangiye akinira ikipe ya OB kuva mu mwaka wa 2005 kugera 2008 mbere yuko yerecyeza muri Ajax, Aho yagiye maze akahatwarira ibikombe bya shampiyona, Eredivisie bitatu na Ajax byose.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga wagatangaza, yamaze Indi myaka igera kuri irindwi mu gihugu cy’Ubwongereza akinira ikipe ya Tothenham Hotspurs mbere yuko yerecyeza muri Inter Milan mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Eriksen yabaye umukinnyi ngenderwaho igihe ikipe ya Inter Milan yatwaraga igikombe cya shampiyona ya Serie A batozwa n’umutoza mukuru Antonio Conte umwaka w’imikino ushize.

Antonio Conte ubu Ari gutoza ikipe ya Tothenham Hotspurs bivugwa ko ashobora guhera kuri Eriksen asinyisha muri uku kwezi kwa mbere mu gihe isoko ry’abakinnyi rizaba rifunguwe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Nonaha coaster yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka.

Sobanukirwa: Ibitera umugore kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uko bikosorwa