in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Kigali: Nonaha coaster yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, imodoka yo bwoko bwa Toyota Coaster isanzwe itwara abanyeshuri yakoze impanuka igonga ikamyo yari ihagaze ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uyigwamo.

Umushoferi wari utwaye iyi coaster ni we wari mu makosa kuko ari we wagonze ikamyo nini yari ihagaze ubwo yashakaga kuyinyuraho ariko agahita ayigongesha ku rubavu rw’iburyo.

Ubwo uyu mushoferi yagonganga iyi modoka nini yari ihagaze ku muhanda ahazwi nko kuri ‘Poids Lourds’ ahanywesherezwa ibikomoka kuri Peteroli, yahise yiruka.

Ubwo yakoraga iyi mpanuka, abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’ riherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, gusa ntawagize ikibazo gikomeye gusa imodoka yangiritse cyane ndetse abana bahita bakurwamo bahita bashakirwa aho bugama kuko imvura yarimo kugwa.

Uwageze ahabereye iyi mpanuka ikimara kuba, avuga ko umwana umwe ari we wakomeretse mu gihe abandi bose bagiye baza gucyurwa n’ababyeyi babo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto Y’umusore Wifotoje Acigatiye Amabere Y’umukobwa Yateje Impaka (Photo)

Eriksen yatandukanye na Inter Milan kubwumvukane bwabaye ku mpande zombi