Ku munsi w’ejo amaradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Radio 10, B&B ndetse nizindi yagarutse kuri rwaserera yabereye muri Camp y’ikipe y’igihugu Amavubi ubwo bari mu Cameroon mu mikino ya CHAN 2020, aho bivugwa ko byari bikomeye ku buryo hajemo n’imirwano.
Nkuko umunyamakuru Anta yabihishuye mu kiganiro 10Sports (Urukiko) cyo kuri Radio10 ngo ubwo bamaraga kugera i Douala, umugore witwa Lisa Kankindi wari ukuriye delegation y’amavubi yatangiye kugirana ibabazo n’abanyamakuru, aho Lisa atashakaga ko abanyamakuru baba muri Hotel imwe n’abakinnyi.
Gusa ngo nyuma kugera Limbe ariho amavubi yakiniye niho byatangiye kuba ikibazo kinini ari nabwo gushyamirana byatangiye hagati ya Lisa na bamwe mu banyamakuru ubwo yari aba menyesheje ko batagomba kuba muri Hotel y’abakinnyi ahubwo bakajya kuba mu yindi iri mu rugendo rw’iminota 25 uvuye kuri Hotel y’Amavubi.
Aho i Limbe rero akaba ari naho ngo umunyamakuru Rigoga Ruth yagiranye ibibazo na Lisa, nyuma yuko ashyize ahagaragara mafoto ya Hotel y’ikipe y’amavubi batabishaka. Gusa ngo byaje kuba akarusho ubwo abanyamakuru babwiwe ko bagomba kuva muri Hotel y’abakinnyi maze Ruth niko kuvuga ati :”Njye ntabwo ndi buve muri iyi nzu… njye ndi muri Delegation, ara nkuramo nkande? ” ati :”Ivumbi rigiye gutumuka… njye ndashaka uriya mugore”.
Anta akaba yakomeje asobanura ko ibyo byabereye imbere y’umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi, ngo abo bagore bombi byabaye ngombwa ko babakiranura.
Hakaba kandi harajemo ibibazo by’amafoto y’imyenda bajyanye bambaye bahaguruka i Kigali, aho Ruth yafotoye amafoto mbere yuko bakora photoshoot iri official nabyo biteza ikibazo cyane.
Iyumvire ibyabareye muri Camp byose muri iyi video: