in

Bimwe mu bintu bitangaje cyane byabayeho mu mateka utigeze umenya.

Yaba mu bitabo ndetse n’ahantu runaka usanga handitse amakuru y’ibyabaye mu gihe cyahise yaba kera cyane ndetse no mu gihe cya vuba, muri rusange rero ibyo nibyo twita amateka. Icyakora ku isi hagiye habaho amateka mabi ndetse n’ameza, amwe agashimisha abantu andi akabababaza, ariko haribintu byabaye mu myaka myinshi ishize nanubu bituma abantu batangara cyane.

Dore bimwe muri ibyo bintu bitangaje:

1.GUKORESHA POMME USABA UMUNTU KO MUBANA

Mu muco w’ahahise mu gihugu cy’ubugereki umusore wabaga ashaka kuzabana n’umukobwa yabimusabaga muburyo butandukanye cyane nubwo tubona uyu munsi bwo gutera ivi. Muricyo gihe wafataga urubuto rwa Pomme ukarutera umukobwa wakunze, iyo uwo mukobwa yunamaga akarutora wamenyaga ko akwemereye bivuze ko iyo yikomerezaga ntarutore yabaga yamaze kukubenga.

2.GUSHYINGURA ABANTU BAZIMA

Bitewe nuko kera wasangaga bihutira gushyingura umuntu akimara gupfa, hari igihe wasangaga abantu bamwe babashyingura bakiri bazima. Ibi rero byatumye havumburwa isanduku zidasanzwe zituma abantu bahambwe batarapfa babasha kwivugira kugira ngo batabururwe. Iyi sanduku bashyiragaho inzogera kuburyo uwashyinguwe akiri muzima abasha kuyivuza bityo abari hanze bakabyumva.

3..KUGERAGEZA KWIYAHURA WAHANISHWAGA IGIHANO CY’URUPFU

Ahagana mu kinyejana cya 19, mu gihugu cy’ubwongereza kugerageza kwiyahura byafatwaga nk’icyaha gikomeye cyane. Kugira ngo ubyumve neza umuntu iyo yafatwaga agerageza kwiyahura yabaga anganya amakosa n’uwishe umuntu. Kubw’ibyo rero igihano ku muntu wafashwe ashaka kwiyahura cyangwa ku wiyahuye ntapfe, yahitaga ahanishwa igihano cy’urupfu n’ubundi.

4.URUHARA: IKIMENYETSO CY’UBWIZA KU BAGORE

Ahagana mu mwaka wa 1500 mbere ya yezu, mu gihugu cya Misiri, abakobwa n’abagore wasangaga biyogosha umusatsi bakawumaraho wose nka kimwe mu bimenyetso by’ubwiza. Nyuma yibi bafataga amavuta yo mu bwoko bunyuranye bagasiga muri wa mutwe utagira umusatsi kugira ngo ubengerane bityo bigatuma umukobwa agira uburanga buhebuje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Emmy areruye avuze aho yahuriye n’umukunzi we (VIDEO)

Nimpfa ntimuzandirire|Nzashyingurwa nka Gatanazi|Sinemera Yezu na Nyina|Ubuhamya bw’umugabo utemera Iyobokamana(VIDEO)