in

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yashyizeho umuvugizi mushya ugomba gusimbura Jean Paul Nkurunziza

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yashyizeho umuvugizi mushya ugomba gusimbura Jean Paul Nkurunziza

Hashize iminsi micye ikipe ya Rayon Sports itangaje kumugaragaro ko Jean Paul Nkurunziza atakiri umuvugizi w’iyi kipe, nyuma yo kwerekeza muri Canada.

Mu minsi ishize Jean Paul Nkurunziza yerekeje mu gihugu cya Canada gukomerezayo ubuzima aho bivugwa ko agiye kwiga ndetse akazanaturayo. Ikipe ya Rayon Sports imaze kubibona yahise yemeza ko itazakomezanya n’uyu mugabo.

Nyuma yo gushimira Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wayo, Amakuru twamenye ni uko yamaze gushyiraho Ngabo Roben nk’umuvugizi w’agateganyo akajya abifatanya n’akazi yari afite muri Rayon Sports.

Ngabo Roben yahawe akazi mu minsi ishize nk’umuntu ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports ariko kugeza ubu agiye kujya abifatanya no kuba umuvugizi mu gihe iyi kipe itarabona undi wabikora neza.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 Thierry Froger azabanza mu kibuga ku munsi w’ejo bagaragaza ko ashaka kwiyunga n’abafana ba APR FC

Nyiragitariro wamamaye ku izina rya Esiteri muri Seburikoko yatangaje ikintu gituma adasaza vuba kandi afite muruna we ugaragara nk’ukuze cyane