in

Amakuru mashya kuri Dr Kanimba wari umaze iminsi arwaye indwara yateye benshi guhangayika

Hashize amezi make mu Rwanda humvikanye inkuru ya Dr Kanimba Vincent wamenyekanye mu kuvura indwara z’abagore, aho yatabarizaga asaba ubufasha bwo kwivuza kubera ko yari arembye cyane.

Amakuru ahari meza ni uko Dr Kanimba, ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Buhinde, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, nibwo yagiye muri iki gihugu kizwiho kugira ubuvuzi buteye imbere akaba ari kwitabwaho.

Dr Kanimba arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ifata iminsi igatuma umuntu asusumira/atitira kandi yari yatangaje ko ubuvuzi bwayo buhenze cyane.

Mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda ajya kwivuza mu Buhinde, Dr Kanimba yari yabwiye umunyamakuru wa Isimbi Tv ko yakiriye miliyoni 30 zatanzwe n’abagiraneza.

Andi makuru meza kandi ni uko aho ari kwivuriza, Leta y’u Rwanda yemeye kuzamwishyurira buri mafaranga yose ajyanye n’imiti.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
9 months ago

Iyo ni inkuru nziza ku muntu wese wumva ko Muntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Abantu bakoze iki gikorwa cyo gutabariza no gutabara uyu muganga Kanimba; Imana ibongerere aho mwakuye izahabasubirize inshuro (70*7) kandi n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu turabashimiye by’umwihariko. Imana idufashe kandi idusesekaze twese umugisha wayo.

Karemera Hamed
Karemera Hamed
9 months ago

Najye ndwaye ubwo burwayi ariko bumereye nabi kwandika nikibazo gufata igikombe unkwa ichai mba ndimo gutitira najye munfashije mwansabira ubufasha nkivuza kyangwa Niba inaha haraho nakwivuza kuri mituweri mwambariza nkazajyayo murakoze

Ku mitoma araroze! Shaddyboo yateye imitoma umukunzi we Manzi Jeannot ubwo yaramutwaje agashakoshi -IFOTO

Ntajya yambara impenure nk’abandi! Miss wa Uganda bivugwa ko ari Umunyarwanda yasohokeye ku mazi yambaye rumbiya yikwije umubiri wose (AMAFOTO)