in

Amakuru mashya ku nkuru y’umwana w’imyaka 11 wishwe agacibwa umutwe bakawutwara bagasiga igihimba gusa

Amakuru mashya ku nkuru y’umwana w’imyaka 11 wishwe agacibwa umutwe bakawutwara hagasigara igihimba gusa.

umwana w’imyaka 11 wishwe n’umuntu utaramenyekana agatwara umutwe we mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, wabonetse dore ko uwamwivuganye yari yawutwaye agasiga igihimba gusa.

Uyu mwana yishwe n’umugizi wa nabi ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bategwaga n’umugizi wa nabi bavuye kuvoma, akicamo umwe.

Ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu butumwa yageneye ikinyamakuru Rubanda, yemeje ko umutwe w’uyu mwana wari watorokanywe n’umugizi wa nabi, wabonetse.

Mu butumwa bwanditse, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Umutwe na wo wabonetse. Iperereza rirakomeje, hari abantu RIB ikomeje kubaza.”

Uyu muyobozi kandi yari yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego, bari batangiye ibikorwa byo gushakisha uwishe uriya mwana ariko ko bwarinze bwira atabonetse.

Icyakora yari yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hari abari batangiye gukekwa banatangiye gukorwaho iperereza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Remera-Kigali:Habereye Impanuka ikomeye umu motari ahita ahasiga ubuzima,nyirabayazana wateje impanuka yahise atabwa muri yombi

Kiyovu Sports yatandukanye n’abakinnyi b’abanyamahanga baguzwe bakabirijwe