in

Remera-Kigali:Habereye Impanuka ikomeye umu motari ahita ahasiga ubuzima,nyirabayazana wateje impanuka yahise atabwa muri yombi

Remera-Kigali:Habaye impanuka ikomeye umu motari ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka,nyirabayazana wateje impanuka yahise atabwa muri yombi.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Nyagahinga, umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yari ipakiye mazutu  iva i Kabuga yerekeza i Remera, yaje guta umukono igonga imodoka Voiture Toyota.

Nkuko byasobanuwe n’umwe mu bari bahari yavuze ko Howo yakomeje kugenda igonga ikamyo ya Hyundai yari apakiye matelas, uyu warutwaye matelas we yakomeretse bikomeye.Howo kandi yanagonze moto yo mu bwo bwa Tvs Victor yari itwawe na Rutabagisha Jean Claude w’imyaka 37, uyu we yahise yahise apfa.

Umugenzi wari uhetswe kuri moto witwa Amani Aime Desire w’imyaka 37 na we yakomeretse bikomeye, yavaga i Remera yerekeza i Kabuga.

Amakuru YEGOB ikesha umuseke ni uko abakomeretse bamwe bajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka, naho Ngagijimana Ruzaguriza wari utwaye ikamyo Hyndai yagonzwe, we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe.

Amakuru avuga ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi Habimana Youssuf, wari utwaye Howo , ndetse yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Rusororo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzweumutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yemeje iyi mpanuka avuga ko ibyayiteye bikiri mu iperereza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umu Pasiteri yafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi utwite(videwo)

Amakuru mashya ku nkuru y’umwana w’imyaka 11 wishwe agacibwa umutwe bakawutwara bagasiga igihimba gusa