in

Abubatse gusa: Ibyo umugore yakora bikamwongerera ubushake bwo gukora imibonano bidasabye imiti

Abubatse gusa: Ibyo umugore yakora bikamwongerera ubushake bwo gukora imibonano bidasabye imiti

1.Ese ni iki kiri kubitera?

Bimwe mu bigabanya ubushake ku mugore:

  • Uko abayeho, impinduka mu misemburo nko kuba atwite cyangwa yonsa, kuba yaracuze cyangwa afite ikibazo ku mvubura ya thyroid.
  • Guhorana stress cyane cyane iyo mu rugo, by’umwihariko izanwa n’umugabo.
  • Kwiheba no kwigunga cyangwa kugira ihungabana runaka.
  • Imwe mu miti nk’ivura depression, ibinini byo kuboneza urubyaro, n’imiti irwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Si ibi gusa, ariko nibyo twakita iby’ingenzi. Gusa igihe cyose ukora imibonano ukababara biba bivuze ko nta bubobere ufite kandi kubura ububobere ni byo byerekana ko nta bushake.

2.Siporo

Hano si siporo ukora uri wenyine ahubwo ni siporo ukora uri kumwe n’uwo mwashakanye. Aho gutembera muganira bisimbuze gukorana siporo nko kwiruka, gutwara igare cyangwa koga muri pisine.

Ibi kuko bituma adrenaline (umusemburo ukorwa n’impyiko) irekurwa cyane, umutima utera cyane ndetse n’urwungano rw’imyakura rugakora cyane. Ingaruka nziza yabyo rero ni uko nyuma yaho iyo ugiye gukora imibonano uba ubishaka cyane kandi n’umubiri witeguye. Gusa ntuzakore siporo ngo unanirwe cyane kuko igikorwa gikurikiyeho nticyagushimisha.

3.Gerageza kunywa divayi itukura

Vino itukura ni ingenzi mu kongera ubushake, Ese wasohotse n’umukunzi wawe cyangwa muri ku meza nijoro? Mu cyimbo cyo kunywa icyayi cyangwa ikawa ifatire akarahure ka divayi itukura. Ubushakashatsi bugaragaza yuko abagore banywa akarahure ka divayi itukura buri munsi bagira ubushake kurenza abatayinywa cyangwa banywa izindi nzoga. Muri divayi itukura habonekamo polyphenols zo ku rwego ruhanitse zikaba zifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka nuko bikazamura uko amaraso atembera ari byo byongera ubushake bw’imibonano.

Gusa uzibuke ntukarenze akarahure kamwe ku ijoro

4.Menya gutuza

Gukora meditation kimwe no gukora yoga uretse kuba bituma utuza kandi ukimenya, binongerera umubiri wawe ubushake bwo gukora imibonano. Ibi by’umwihariko bigirwamo inama abagore batagira ubushake na bucye, nyamara n’ugira bucye cyangwa bihindutse vuba, bimugirira akamaro kanini cyane.

Si ibi gusa ubaye wifuza igice cya kabiri cy’iki kiganiro cyangwa indi topic y’ubuzima twagarukaho wasiga igitekerezo cya we.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imibyinire ya Kwizigira Jean Claude na David Mugaragu ba RBA ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga – VIDIO

Umuhanzi ukomeye ku Nkombo yasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO)