in

Abatubuzi bo kuri telefone batuburiye umwana w’imyaka 18 bamutwara miliyoni 26 yari yarizigamiye

Umukobwa witwa Aurora Casilli wo mu mujyi wa Albany mu burengerazuba bw’Igihugu cya Australia ari mu marira nyuma yo gutuburirwa miliyoni  25 n’abatubuzi (scams) bo kuri telefone bakazitwara agasigara nta n’urwara rwo kwishima afite.

Uyu mwana avuga ko guhera ku myaka 14 aribwo yatangiye gukora utuzi dusanzwe abivanga no kwiga ariko kandi ayo akoreye yose akayizigama kugirango azabashe kwigurira inzu ye , ariko ngo abatubuzi bakaba bamutwaye amafaranga yaramaze imyaka 4 avunikira ataruhuka cyangwa ngo anayishimemo.

Icyakora nanone uyu mukobwa avuga ko yagize uburangare kuko ngo ku itariki 3 Ukuboza 2022 ,Bank nkuru ya Australia ari nayo abitsamo yari yamuburiye imubwira ko hari umuntu uri kugerageza kwinjira muri konte ye akohereza amafaranga ahandi.

Uyu mwana ngo ntiyigeze abyitaho na gacye ,kugeza ubwo mu minsi micye ishize nabwo bamuhaye message neza imeze nk’iyo bari bamuhaye ku itariki 3 ariko noneho asanga bamaze kwinjira muri konte ye ndetse bamutwariye n’amafaranga.

Amafaranga batuburiye uyu mwana ni ibihumbi 25.000 by’amadolari ,ubwo ni miliyoni 26,634.42 z’amanyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Bifashishije indirimbo ya Yvan Buravan, Yannick Mukunzi yabyinishije umugore we yambaye ikanzu y’ubukwe abantu bifata mu maso

Nick n’umugore we bagizwe inkuru kuri Twitter ubwo umwe mu bayikoresha yabazaga abantu niba koko aba bombi baberanye