in

Abaturage 15 bari bitabiriye ubukwe bari mu bitaro

Abaturage 15 bo mu Mudugudu wa Kagese mu Kagari ka Rusheshe,Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro barwariye mu ngo zabo nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko bwari buhumanyijwe.

Amakuru ahari ni  uko aba baturage bari batashye ubukwe ahitwa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baza kunywa ubushera ariko ntibwabagwa neza.

Nyuma y’uko aba baturage ubushera banywereye mu bukwe bubaguye nabi ndetse bakaremba hahise hakekwa ko ibyo banyoye byari bihumanyije

Abo bantu bahise bajyanwa kwa muganga batangira kwitabwaho ku buryo ubu bose barwariye mu ngo zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mbaraga
Mbaraga
1 year ago

Ntabwo aruko buba bwahumwanyijwe, ahubwo iyo ubushigishe nabi niko bigenda, butera kurwara munda.

Mu mafoto; Dore ubwiza bwa murumuna wa Clarisse Karasira ukomeje kwiharira Instagram

Dore amashusho igihe umuhanzi Costa Titch yagwaga amarabira ari ku rubyiniro agahita ashiramo umwuka(Videwo)