Abaturage 15 bo mu Mudugudu wa Kagese mu Kagari ka Rusheshe,Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro barwariye mu ngo zabo nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko bwari buhumanyijwe.
Amakuru ahari ni uko aba baturage bari batashye ubukwe ahitwa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baza kunywa ubushera ariko ntibwabagwa neza.
Nyuma y’uko aba baturage ubushera banywereye mu bukwe bubaguye nabi ndetse bakaremba hahise hakekwa ko ibyo banyoye byari bihumanyije
Abo bantu bahise bajyanwa kwa muganga batangira kwitabwaho ku buryo ubu bose barwariye mu ngo zabo.
Ntabwo aruko buba bwahumwanyijwe, ahubwo iyo ubushigishe nabi niko bigenda, butera kurwara munda.