in

Abafite abakunzi gusa: Dore amwe mu magabanga ukwiye kujya uhisha umukunzi wawe niba udashaka kumutera agahinda no guhangayika

Abafite abakunzi gusa: Dore amwe mu magabanga ukwiye kujya uhisha umukunzi wawe niba udashaka kumutera agahinda no guhangayika

1. Irinde kuvuga ko wanga umuryango we : Abahanga bavuga ko ibintu byose bidakwiye kuvugwa bitewe n’uko harigihe byangiriza ibyiyumviro by’ukumva.

Kutishimira umuryango w’umukunzi wawe bibaho rimwe na rimwe bigaterwa nuko nabo batagukunze,cyangwa warabanye n’umwana wabo batabikunze.Menya ko kuba warashakanye nawe,bidakuraho ko bakiri abavandimwe be igihe cyose wabavuga nabi yababara kandi akiyumva nabi.Niba utabakunda irengagize ukomeze ubuzima ahubwo ugerageze guhuza umuryango ubane neza mu rukundo.

2. Irinde kuvuga abantu bagukunda bo kuruhande: Kujya mu rukundo burya ntibibuza abandi kuba bagukunda niyo baba batemerewe kujya mu rukundo nawe.Iyo umuntu ari mu rukundo cyane cyane igitsinagore aba yifuza kumvako yakundwa wenyine,kandi akifuza ko ntawundi mwagirana umubano uretse we gusa.

Igihe wakunzwe n’abandi bantu ku ruhande ukabimenya,bikemure ubahakanire ariko wirinde kubwira umukunzi wawe ibyo gukundwa kwawe n’abandi,kuko bituma yumva adatuje cyangwa akagira urwango kuri abo bantu.

3.Impano uhawe yubahe : Abakunzi bakunze guhana impano ariko ukaba wakwakira impano utishimiye.Kuba utishimiye impano y’umukunzi ntago bikwiye ko ubimwereka cyangwa ngo umubwireko utayikunze,kuko bituma yumva ko uri intashima.

4.Gutuka umukunzi wawe kubera impinduka ku mubiri we: Benshi bisanga badatewe ishema nuko abakunzi babo basigaye basa.Urugero rwa hafi ushobora gushakana n’umugore ateye neza uko wifuza,yamara kuba umubyeyi akaba yabyibuha bidasanzwe ntubyishimire.

Niba umukunzi wawe yagaragaje impinduka nk’izo cyangwa izindi utishimiye,mufashe kugaruka ku muronko kandi ubikorane ubwenge utamubwira nabi,kuko yumvako isaha n’isaha wamwangira uko asigaye asa,bikaba byazana intonganya mu rukundo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi 

Mu Rwanda: Umukobwa yanze umusore bakundanaga asanga uwufite amafaranga none uwo yanze yamuroze guhora mu mihango, none kugira ngo amukize hari ibyo ari ku musaba