in

Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi 

Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi

Mu mico y’ibihugu byinshi usanga hari abemera ko umuntu ashyingiranwa n’abantu 2 gusa ibi bikunze kuba ku gitsina gabo aho ari bo biganje mu batunze abagore barenze umwe kandi byemewe n’amategeko.

Gusa hari na bimwe mu bihigu usanga umugore yigendera abagabo barenze umwe bakabana kandi ntihagire ikibazo biteza, bityo twabateguriye bimwe mu bihugu bigerageza kwemera uyu muco wo gushaka abagabo barenze umwe kandi uri umugore.

1. Nepal

Mu 1963 Igihugu cya Nepal cyashyizeho itegeko ribuza abagore kuba bashakana n’umugabo urenze umwe, ariko abaturage bo muri icyo gihugu bo mu duce twa Humla, Dolpa na Kosi bo bubaha imico yabo kuruta amategeko ya Leta, aho benshi mu badutuye bizerera muri uwo muco bo banawushyira mu ngiro.

2. Nigeria

Abaturage bo mu bwoko bw’aba- Irigwe bo mu gihugu cya Nigeria, babayeho igihe kinini bagira uyu muco aho umugore yashakanaga na’abagabo barenze umwe bigafatwa nk’ibisanzwe, ariko akagira urugo rw’umugabo umwe abarizwamo ku buryo ari na we witwaga se w’abana bose uwo mugore yabyaraga n’ubwo bose bataba ari ab’uwo mugabo.

3. U Buhinde

Mu Majyaruguru y’Igihugu cy’u Buhinde mu gace ka Jaunsarbawar hagaragara ubwiganze bw’abaturage bo mu bwoko butandukanye bemera umuco wo kuba umugore yashakana n’abagabo barenze umwe, ndetse muri ako gace birakorwa cyane.

Uyu muco uvugwa cyane mu bo mu bwoko bw’aba- Jaunsar-Bawar.

Ni mu gihe ugaragara gake cyane mu duce twa Kinnaur na Himachal, ariko na ho birakorwa.

4. Kenya

Mu mwaka wa 2013 inkuru yabaye gikwira ko mu Gihugu cya Kenya ko hari abagabo babiri bemeye guhurira ku mugore umwe bakamwita uwabo kuko bamukundaga bombi, ndetse byakirwa nk’ibisanzwe

Ibyo byabaye mu gihe mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Massai bo muri icyo gihugu, bagaragaweho uwo muco w’uko abagabo barenze umwe bemera gushakana n’umugore umwe bose babizi ko ari uwabo.

5. U Bushinwa

Mu Majyaruguru y’Igihugu cy’u Bushinwa hari abaturage bizera ko umwana ashobora kugira ba se barenze umwe, igihe abahungu babiri cyangwa barenzeho bahisemo gushakana n’umukobwa umwe bakamugira umugore wabo bombi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we 

Abafite abakunzi gusa: Dore amwe mu magabanga ukwiye kujya uhisha umukunzi wawe niba udashaka kumutera agahinda no guhangayika