in ,

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya karindwi)

Mu gice giheruka, se wa Raissa yari yashyizeho abantu bo kujya gutwikira Mateso mu nzu, Ese byaje kurangira bite?

Ku mugoroba Mateso avuye kurya, yari yicaranye na Raissa mu cyumba Mateso yararagamo mu icumbi ry’abahungu umuryango wa 17.

Ubwo barimo bareba za filime kuri ya mudasobwa bari baramuhembye mu irushanwa maze saa tanu zigeze Mateso abwira Raisa ati “Mukundwa, reka nkuherekeze ujye kuryama iwawe kuko abanyeshuri babifata nabi ukomeje kurara hano kandi sinifuza ko bagufata nk’ikirara mu gihe nzi neza ko uri umwari w’umutima.

Maze Raisa ati “Basi ntiza imashini ndare ndeba filime kuko tutararanye sinasinzira.”

Nuko Mateso aramubwira ati “Mu by’ukuri si ukwanga ko undyama iruhande kuko wifuzwa na benshi kandi njyewe ntacyo ndicyo cyo kuba nagusuzugura, ahubwo ndifuza ko agaciro kawe wakagumana ntihagire umunyeshuri wakunyuzamo ijisho kandi uvuka mu muryango usobanuye byishi mu gihugu cyacu.”

Ni uko afata ya mudasobwa ayishyira mu gikapu bayimuhayemo ndetse na ya bahasha yari irimo amafaranga yari ikirimo atarayikuramo ni uko ahereza Raissa maze aramuherekeza amugeza mu cyumba cye.

Mu gihe bari bageze aho Raissa yararaga uwo mukobwa yasabye Mateso kumufasha gushyira ibintu ku murongo kuko atahaherukaga hari hameze nabi, maze barangije Raisa abwira Mateso ati “sheri, nsasira ndashaka kurara mu buriri washashe kandi ntubyange sha! Ariko mu gihe Mateso yari yunamye asasa bumva induru nyishi zivugira ku macumbi y’abahungu, Mateso agiye kwiruka Raisa aramufata aramubuza ati “ibaze ari nk’umwicanyi bavugiriza induru mugahita muhura akakwica urumva utaba umfakaje nkiri muto?

Ariko hashize akanya bumva induru ibaye nyishi, niko guherekeranya basubira ku bahungu kureba ikibaye, maze batungurwa no gusanga icyumba cya Mateso cyahiye cyakongotse. Abazimya bakomeje guhashya umuriro washakaga kwinjira mu bindi byumba barwana no kwinjira ngo barebe ko Mateso yaba agitera akuka, ariko bakirwana no kwinjira, batungurwa no kubona ahagaze hanze aho nawe maze bareka kwinjira umuriro ucyaka.

Icyakora bamaze kuwuzimya neza binjiyemo basanga ibintu byose yaba imyenda, ibitabo, amakaye matera,amashuka n’inkwet byakongotse. Ibi Raisa na Mateso byarabayobeye mu gihe agitereza ku bimubayeho, Raissa araturika ararira abwira Mateso ati “Ndabihamya uyu ni papa ubikoze nta wundi gusa umbabarire”.

Iryo joro byabaye ngombwa ko Mateso ajya kurarana na Raisa nkuko byari byaraye bigeze mu ijoro ryakeye, ariko nijoro baryamye Mateso yahise abwira umukunzi we ko buri bucye ajya gusura nyina mu cyaro i Rushaki ati “Nta kuntu ibi byaguma kumbaho mama ntacyo mbimubwiyeho na hato atuzumva ngo napfuye”, ni uko Raissa amusaba ko bajyana nawe agasura nyirabukwe Mateso abanza kubyanga yibaza ukuntu mwana wo mu bakire azinjira mu kazu k’iwabo gasebetse ariko bitewe n’uko Raisa yakomeje kumuhata yageze aho arabyemera.

Mu gitondo bagiye Raisa agura igitenge nyabugogo, ashyira nyirabukwe, ubwo bageze i Rushaki batekerereje umukecuru uko baje kumenyana n’uko bakundanye n’ukuntu ise ari kubagendaho kugeza n’aho bakeka ko yatwitse icyumba Mateso araramo, maze uwo mukecuru arababara cyane ariko arababwira ati “bana banjye mwihangane burya imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho kandi inzira y’umugabo burya irarura ariko agomba kuyicamo nta kundi.”

Ku mugoroba Mateso yafashe ibihumbi 200 kuri ya yandi yatsindiye aha nyina, ariko ubwo basezeraga ngo basubire i Kigali, nyina yihereranye umuhungu we Raisa atumva maze aramubwira ati “ Mwaana wanjye aho kugirango abakire bazakunyage bakuziza umukobwa wabo wamuretse n’ubundi ko mutari mu rwego rumwe? Urabona uzabura umukobwa mwiza kuko hano iwanyu? Mbabarira ntazicwa n’agahinda numvishe ko abakire bagutwaye ubuzima?kandi urabizi ntawe ubyarira mu nda y’undi.”

Mateso utarashakaga kubabaza nyina yahavuye yemeye ko agiye kurekana na Raisa ariko byari bigoye kuko Raisa na Mateso bari barabaye nk’amazi n’ifu kuburyo gutandukana byo bitari gushoboka.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya 6)

Amafaranga Lionel Messi agiye kugurwa nayo azahembwa ni indengakamere.