in

Yarashwe n’umugabo we ubwo yari ari kwaka gatanya bimuviramo urupfu

Umuhanzikazi Yrma Lydya w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we Jesus Hernandez w’imyaka 79, bimuviramo kuhasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu cyumba cyihariye cyo muri resitora y’Abayapani iherereye mu mujyi wa Mexico.

Amakuru avuga ko uyu mugore wari ukiri muto mu myaka yari arimo  gufatira amafunguro mu gace ka Benito Juarez ubwo yicwaga n’umugabo we babanaga.

Hernandez  yarashe umugore we mu gituza inshuro eshatu nyuma yo gutonganira mu cyumba cyihariye bari bakodesheje.

Nyuma yo gukora ayo mahano, uyu mugabo n’umurinzi we Benjamin Hernandez bagerageje guhunga gusa ariko baza gufatwa na Polisi.

Amakuru avuga ko Hernandez yahise agerageza guha ruswa abapolisi ngo bamureke.

Ibi kandi byabaye nyuma y’uko uyu mugore yari yaramaze guvugana n’ikigo gitanga gatanya, aho yavugaga ko ahohoterwa n’umugabo we.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yatabaje Perezida wa Ferwafa nyuma yo guhezwa hanze ya sitade ku mukino wa Rayon Sports na Police Fc

Umugabo yarijijwe nuko bamusabye ko bamuhobera