in

KNC yatabaje Perezida wa Ferwafa nyuma yo guhezwa hanze ya sitade ku mukino wa Rayon Sports na Police Fc

Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yatabaje Perezida wa Ferwafa nyuma yo guhezwa hanze ya sitade nyuma yo kwanga kwishyura amafaranga yasabwaga.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Kamena 2022, ubwo KNC yajyaga kureba umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuzaga Rayon Sports na Police FC.

KNC yavuze ko atishimiye uburyo yakiriwe kuri sitade ya Kigali aho yangiwe kwinjira ngo ni uko ataguze itike yo kwinjira ku mukino.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Radio1, aho yavuze ko yasuzuguwe bikomeye cyane, akaba ari ho ahera asaba Perezida wa Ferwafa gucyemura ibijyanye n’imyinjirize ku bibuga.

Ati: “Reka rero mbabwire, aka gasuzuguro muri gukorera abantu bagerageza kwitangira umupira (…). Iri rushanwa, ikipe yitwa Gasogi United yararikinnye igera muri ¼, aho ni ho yibiwe ivamo. Ubu koko njyewe nubwo nyafite, Kakoza Nkuriza Charles, uzi ko aho kugira ngo nishyure iri rushanwa rya FERWAFA nareka kurireba nkajya kwishyura ikipe yakinnye, kuko naba nyishyigikiye muri ubwo buryo.”

Akomeza agira ati: “Nibagiwe kubwira ejo Matiku [Habyarimana Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA wari ku kibuga], ariko rero reka mbabwire wenda na Olivier [Nizeyimana uyobora FERWAFA] abyumve, ibi ntibikwiye. Ni n’igisebo, ni n’agasuzuguro.”

KNC akomeza avuga ko ejo yari yamaze kwatsa imodoka yigendeye maze ajya kubona umwe mu bashinzwe umutekano (KNC yise umunyabwenge) aravuze ngo ibi bintu biteye isoni.

Ubwo KNC yahise agaruka abaza abari ku muryango ibibazo bijyanye n’uwakiriye umukino.

Narabajije nti ‘ese ni iyihe kipe yakiriye?’, bati ni FERWAFA. Ndababaza nti ‘hari amafaranga FERWAFA yigeze iduha yo gukina Igikombe cy’Amahoro, bati ‘ntayo’, ndongera nti ‘twe twaragikinnye? Twarishyuye se?’, baraceceka.”

KNC yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo kutitabira imikino isoza Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri.

KNC yanashimangiye ko afite amafaranga kabone niyo bamwishyuza miliyoni yayishyura, aho akomeze yisabira ko bagakwiye kwitabwaho kuko ngo uyu mupira ni uwabo.

KNC avuga ko ibintu yakorewe bikwiye kurwanywa ndetse anashimangira ko ari agasuzuguro k’indengakamere.

Yasoje avuga ko abantu bashinzwe protocol ku bibuga baba baruta abafana baje kureba umupira.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben agiye gukorera igitaramo i burayi

Yarashwe n’umugabo we ubwo yari ari kwaka gatanya bimuviramo urupfu