in

Yabuze umugabo umushaka ahitamo kwikorana ubukwe bw’agatangaza.

Uyu mugore w’umutaliyanikazi witwa Laura Mesi, nyuma yuko atandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 12, yamaze indi myaka igera kuri ibiri, atarabona undi mukunzi bituma ashaka uburyo yikorana ubukwe ku giti cye.

Laura amaze kubona ko byanze kubona undi mugabo yahisemo gukoresha ubukwe bw’agatangaza, ari wenyine. Inkuru ya BBC ivuga neza ko Laura yahisemo kwishyingira, aho yakoze ubukwe bwe wenyine nta mugabo bari kumwe, uyu mu ikanzu yera y’abageni nziza cyane, yakoresheje umugati (cake) munini cyane, ategura abakobwa bamugaragira ndetse atumira n’abantu 70 bose.

Uyu mugore yabwiye abatumirwa be ati: “ndemeza neza ko twese uko turi aha, dukwiye kubanza kwikunda mbere yuko undi wese adukunda cyangwa ngo dukunde abandi. buri wese ashobora kugira umunsi mwiza umunejeje, bidasabye ko afite umugabo umuhagaze iruhande”

Yakomeje agira ati: “nari nahaye isezerano inshuti zange n’abavandimwe ko ninuzuza imyaka 40 ntarabona uwo dukundana nzahita nkora ubukwe bwa njyenyine, ningira amahiwe nkabona uwo duhuza tukabana nzanezerwa ariko ibyishimo byange siwe bizaba bishingiyeho”

Uyu mugore yavuze kandi ko bitoroshye gukora ubukwe uri wese ,kuko biba ari nk’ubusazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RWANDA: Umubyeyi yirukanye umuhungu we kuberako yanze gushaka

Rwanda: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza kugenda atamubajije (video)