in

NdabikunzeNdabikunze

Uyu yakorewe agashya ubwo yatoraguraga impeta ihenze cyane akayisubiza nyirayo.

Uyu mugabo yabaye nk’ubonekewe ubwo yatoraguraga impeta ihenze cyane maze yayisubiza nyirayo w’umuherwe agahinda amuhemba bidasanzwe .

Ni umugabo witwa Billy Ray Harri w’imyaka 55 y’amavuko, uyu yahoze asaba ku muhanda kugira ngo abashe kurya. Ku munsi we wa mahirwe aza rimwe mu buzima yagiye kubona abona aguye ku mpeta ihenze cyane ariko kandi akaba yari azi na nyirayo, iyi mpeta yari ihagaze ibihumbi bine by’amadorali (Miliyoni zirenga 4 Rwf). Uyu byamwanze mu nda ashaka kuyigurisha umutima uranga maze birangira ayisubije nyirayo waje kumuhemba ikintu gikomeye mu mateka ye.

Akimara kubona ko uwo mukobwa wari uyifite ayitaye ndetse akayisiga, uyu nta kindi cyahise kimuzamo uretse kuyigurisha ubundi akirira iryo faranga. Reka tubibutse ko iyi mpeta yari ihagaze agaciro k’ibihumbi bine by’amadolari, aya ni amafaranga ,menshi cyane ku musabirizi wo ku muhanda.

Mu gihe yari agitekereza aho ari buyigurishe, Billy umutima waramukubise ndetse yiyumvamo ko ibyo kugurisha ya mpeta agomba kubireka ndetse ahubwo ahitamo gushakisha nyirayo akayimusubiza. Ntibyatinze kuko Billy yaje kubona nyirimpeta ahita ayimusubiza, mu kuyimuha umukobwa byaramurenze ndetse nabo bari kumwe barumirwa, batangazwa n’ukuntu umuntu w’umugabo bigaragara ko atifashije ashobora gusubiza impeta nkiyo ihenze.

Uyu mugabo yahise ahindurirwa ubuzima abikesha impeta.

Bidatinze umugore n’umukunzi we wari waramwambitse iyo mpeta biyemeje, kugororera uwo mugabo wabasubije ibyabo, ntabwo bamuhaye akantu gato, ahubwo bamushakiye ikintu gikomeye cyane ndetse kizahindura ubuzima bwuwo mugabo muburyo bwa burundu. Aba batangije ubukangurambaga bwo gukusanyiriza Billy amafaranga ndetse biha intego yo gukusanya amadorali 1000.

Ibi byaje gutangaza benshi kuko urubuga bari babinyujijeho abantu baje kurwitabira cyane maze birangira bakusanyije ibihumbi 190 by’amadorali, aya asaga Miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda. Aba ntibazuyaje ndetse bahise bafata ayo mafranga yose bakusanyije bayaha Billy ndetse bavuga ko babimukoreye mu rwego rwo kumushimira ineza yabagiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo rya mbere Kwizera Olivier yavuze akigaruka mu mupira w’amaguru

Uko byari bimeze mu myitozo ya mbere ya Messi muri PSG