in

Urukwavu rwateje akavuyo ku kibuga cy’indege, dore uko byagenze.

Ku kibuga cy’indege cya Sao Paulo haherutse kuba akavuyo katewe n’umuryango wagiye kwinjira mu ndege uri kumwe n’urukwavu rwabo, ba nyiri indege bakabyanga.

Jorge, Gabriella n’urukwavu Alfredo rwabo bari bagiye guhaguruka muri Brésil berekeza Amsterdam mu Buholandi. Bagiye kwinjira mu ndege bahawe uruhushya n’urukiko kugira ngo batware n’urukwavu rwabo, kuko ubusanzwe inyamaswa nk’izo zitemerewe kugendana n’abantu mu ndege.

Sosiyete y’indege ya KLM yari yamenyeshejwe iby’uwo mwanzuro w’urukiko ariko ntiyabimenyesha abakozi bayo b’indege Jorge na Gabriella bari bagiye kugendamo.

Bageze ku kubuga cy’indege, abashinzwe kwinjiza abagenzi mu ndege babangiye kwinjiza urukwavu, abandi bararakara, baterana amagambo kugeza banarwanye n’abo bakozi b’indege, nkuko 7 Sur 7 yabitangaje.

Baje gukomeza gucyocyorana ariko abashinzwe gutwara iyo ndege banga gutwara uwo muryango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana ufite umutwe udasanzwe bashakaga kwica, dore ibimubayeho.

Mukobwa ,iyerekane muri ubu buryo niba ushaka kwemeza umusore ko uzavamo umugore mwiza.