imikino
Umwami w’umupira w’amaguru, Pele, yatangaje umukinnyi urenze undi hagati ya Messi na Cristiano

Iki ni ikibazo gikunze kubazwa ibihangange bitandukanye byo muri Ruhago ndetse no hanze yayo, buri umwe akaba agenda abivuga uko abyumva ku mukinnyi urenze hagati ya Messi na mukeba we Cristiano, gusa iyo Pele agize icyo avuga kuri Ruhago abantu baraceceka bakumva kuko uyu musaza afatwa na benshi nk’umwami wa Football.
Mu cyumweru gishize ubwo Pele yongeraga kubazwa icyo kibazo yasubije agira ati :”Nta gushidikanye na guke guhari, umukinnyi mwiza kurusha abandi ni Lionel Messi. Kuri njyewe Messi niwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu myaka 10 ishize. Ushobora kuba wavuga abandi bakinnyi nka Cristiano Ronaldo wagaragaje ko ari rutahizamu w’igikurankota ndetse ananyibutsa Ronaldo (wo muri Brazil). Gusa ariko nubwo Cristiano atsinda cyane, Messi we uretse gutsinda ibitego anatanga passes decisives nyinshi ndetse akanakora ibintu byinshi mu kibuga. Cristiano azi gutsinda gusa turebye umukinnyi wuzuye ntakabuza Messi arabarenze bose. ”
Pele rero akaba yivuguruje kuko mukwa gatandatu yari yatangajeko Cristiano ariwe urenze aho yari yagize ati :”Nkoze ikipe umukinnyi wa mbere nashyiramo ni Cristiano kuko niwe mukinnyi mwiza muri iki gihe. “
Comments
0 comments
-
Hanze18 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda10 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho19 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi12 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi18 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze11 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda14 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.