in ,

Dore ikimenyetso cyemeza ko Meddy amaze kwanikira The Ben mu muziki ku buryo budasubirwaho

 

cats

Usibye kuba Meddy na The Ben ari abasore bafite abakunzi benshi mu muziki Nyarwanda,Uwavuga ko bose banganya imiririmbire,imyandikire  no gushimisha abafana yaba abeshye.

Ubukaka no kuyobora mu mukizi  kwa Meddy bisa naho bimaze kurenga umupaka dushingiye ku bigaragara n’amaso.

Urugero Meddy amaze kugira indirimbo nka “Sibyo,Nasara,Nka Paradizo,Burinde Bucya na Ntacyo Nzanba” Muri izi ndirimbo 5 zose ntan’imwe itarengeje abantu miliyoni bayirebye kuri YouTube.Ibi byabaye rimwe kuri The Ben ku ndirimbo ye “I’m In Love ” maze we w’abafana we babibyinira ikinimba mu gihe ibyo  kuri Meddy byari bimaze kuba inkuru ishaje.

Birashoboka kandi ko wowe muri aba bombi hari uwo wamaze gukurikira ariko tugendeye ku mibare ifatika n’uko niba ukunda kwiyumvira indirimbo za The  Ben ukaba ushobora kureba indirimbo ze kuri Youtube ,uri umwe mu bandi batageze kuri Miliyoni barebye indirimbo ye yise “Ko Nahindutse ” imaze ho umwaka ….n’izindi ukuyemo iyo yise  I’m in Love .

Ku bagendera ku irushanwa  rya Prix Découvertes ritegurwa  na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI)  The Ben yahamagawemo ,ntabwo rikanganye cyane byo kumugira icyamamare ndetse abasobanukiwe n’umuziki bazi neza impano ya The Ben bemeza ko kujya muri guhatanira ibi bihembo ari ukwisubiza inyuma kuko:

.Prix Découvertes ni irushanwa rishya  ritangijwe na RFI mu rwego rwo kuzamura umuziki w’Africa,rizamura abahanzi bafite impano. Umuziki wa The Ben urenze iki gihembo kuko we impano ye yayeretse miliyoni y’abanyarwanda ndetse  aratera n’abatuye i Rwotamasimbi  bakikiriza

 

Yego wenda iri rushanwa ririmo ibihembo bikomeye birimo ko uzatsinda azahabwa ama euro ibihumbi  10 000 ,agakorerwa ibitaramo bizenguruka muri Africa  agakora n’igitaramo i Paris,Ibi n’ibihembo  abantu benshi batabura guhatanira,ari nayo mpamvu The Ben nawe yafashe umwanzuro wo kuzitabira aya marushanwa ,agaserukana ishema n’isheja akajya guhatana na Soul Bang’s,Angel Uwamahoro,Daba…..n’abandi  benshi umuntu atatinya kuvuga ko bafite urugendo rurerure kugira bagere aho ageze doreko 7/9 byabo ntanumwe uragira n’abantu ibihumbi 500 bareba igihangano cye  ku muronko mugari w’amashusho wa YouTube .

Mureke dufatanye gutora The Ben na Angel tunyuze hano:

http://www.prixdecouvertes.com/fr/vote

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
gogo
gogo
7 years ago

Comment:nuko urahanyuze!!ubwo se niki uvuze koko bose bazi kuririmba kandi baradushimusha gabanya amarangamutima.ipuuuuu

Fionax
7 years ago

Comment:Nonsense kbsa,ubwose uvuze iki?no abahanga bose ariko ushyizemo amarangamutima yawe,ubuse Ben yabaye nominated muri Africa music award(AEAUSA)Meddy adahari?nawe uravuze rero,Ben ni umuhanga ubonwa nabahanga apana wowe.

Umwami w’umupira w’amaguru, Pele, yatangaje umukinnyi urenze undi hagati ya Messi na Cristiano

Dore uburyo Clement yasubije abari batangiye kumushinja guca inyuma Knowless (amafoto)