in ,

Dore amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye Lionel Messi mu mukino wa Clasico agerageza kumurangaza ngo amutware umupira

Muri weekend ishize habaye umwe mu mikino iba itegerejwe cyane ku isi aho ikipe ya Fc Barcelone yari yakiriye ikipe ya Real Madrid ku mukino w’umunsi wa 14 wa Championat.

Uyu mukino rero abaneshi muba wurebye bemeza ko utari uryoshye nkuko byari byitezwe, gusa ariko nanone abantu batunguwe  no kubona Cristinao yegera Lionel Messi bagasa n’aganira.

Hari ku munota wa 40 w’umukino, maze ubwo ikipe ya Barca yari yiteguye gutera corner maze Cristiano ajya gusatira Messi kugirango amubuze kuba yatera umupira w’iyo corner.

Leo Messi & Cristiano Ronaldo shared a bromantic moment during El Clasico (video)

Mu rwego rwo kurangaza Lionel Messi, Cristiano yashatse kugerageza kuba yamuganiriza maze niko ku mubaza ati :”Que pasa?” bisobanuye ngo “Amakuru yawe, cyangwa se umuze ute?”. Messi rero nawe yahise amusubiza byihuse “Tranquilo” bisobanuye ngo “Ibintu ni amahoro”

https://www.youtube.com/watch?v=MvQwnxjYcIM

Umukino ukaba warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe. Suarez yafunguye amazamu naho Ramos yishyura mu minota yanyuma y’imikino.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko Shakira yashyize Gerard Piqué mu byago

Ubu Sacha Obama yarakuze ndetse……(amafoto)