in

Umusore w’imyaka 23 witwa Rukundo Jean-Claude yafashe kungufu umwana w’imyaka 5, ubuyobozi bumufashe aho gutanga ubutabera, buramutorokesha

Abaturage bo mu kagari ka Karambi umurenge wa Kavumu akarere ka Rutsiro barasabira ubutabera umwana w’imyaka itanu wafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 23 witwa Rukundo Jean-Claude, ubuyobozi bwamara kumufata bukamutorokesha.

Nyirakuru w’umwana avuga ko umwana ubwo yari avuye ku ishuri ari gukina n’abandi bana aribwo uyu musore yaje akamukura mu bandi amubwira ngo naze ajye kumuha telefone avugane na Mama we, kuko rero Mama we atari ahari, umwana yumvise aribyo ubundi ajyana n’uwo musore.

Umusore amugejeje iwe nibwo yamujyanye mu cyumba amukorera ibyamfurambi, ubundi umusore amusohora amwirukana ngo taha ujye iwanyu.

Ubwo umwana yageraga kuri Nyirakuru yaramubwiye ngo “Tate siwanze kunabara Rukundo ari kumfata”. Nyirakuru yatumiwe areba  mu myanya y’ibanga y’umwana asanga yakomerekejwe bikabije, nibwo yahise atabaza abaturanyi.

Aba baturage bavuga ko Rukundo yaje gufatwa n’abayobozi ariko nyuma abayobozi bakaza kumutorokesha.

Aba baturajye barasaba inzego nkuru ko zabafasha mu kibazo cy’uyu mwana, uyu musore agashakishwa, umwana agahabwa ubutabera.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunya-Kenya apfiriye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz ifite ibirango bya Kenya yari izanye ifumbire mu Rwanda

“Buri umwe yakwifuza”: Rigoga Ruth yabwiye Kayishema amagambo asize umunyu ku karubanda bitewe n’impamvu ikomeye