Umusore ari mu gahinda ndetse arifuza gutandukana n’umukunzi we bamaranye imyaka 6 bakundana nyuma yo kubona amashusho agaragaza uyu mukobwa aryamanye n’undi mugabo,ndetse akaba yaranayabitse muri telefoni yamuhayemo impano .
Nkuko bigaragara mu butumwa uyu musore yashyize ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ko umukunzi we bamaranye imyaka 6 yamuhemukiye cyane ndetse akageza n’aho amuca inyuma ,akongeraho no kubika amashusho y’urukozasoni muri telefoni yari yaramuguriye.Uyu musore akaba ahamya ko agiye gutandukana n’uyu mukunzi we.
