in

Ibya Kibonke na Rusine byararangiye, Kibonke yashyize ukuri ahagaragara

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film Clapton Kibonke, yavuze ko umwaka utaha atazakorana na Rusine ahubwo buri wese azaca ukwe hanyuma Kibonke agashaka indi mpano azamura.

Kibonge ati “Ngewe ntabwo ncuruza umuhanzi, umukinnyi cyangwa n’undi wundi ahubwo ngewe icyo nkora ni igufasha abantu kugirango bagire aho bagera.Ubu igikurikiyeho ni ugushaka undi wo gufasha umwaka utaha wa 2023”.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Thechoice ubwo hari hasojwe igitarmo Rusine yari yarateguye ndetse kiza no gukundwa cyane, ndetse Kibonke yavuze impamvu yo gukorana na Rusine ndetse n’indi mpamvu yo gutuma agenda.

Yagize ati “Iyo mfashije umuntu agatera imbere, inyungu mba nayibonye, ntabwo njya nkwaka ibyo nagutanzeho iyo ugiye kugenda. Bigomba guhinduka twarakoranye bamaze gutera imbere baragenda kandi na Rusine amaze kuba umuntu munini, afite igitaramo cye kandi arakunzwe rero ngewe umugisha mba namaze kuwubona”.

Clapton Kibonke niwe wazamuye Rusine aramamara ndetse kuri ubu ni umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda bitewe n’imvugo akunda gukoresha asa n’uhora yasinze akaba ariwo mwihariko afite we ubwe hano mu Rwanda.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ari mu marira nyuma yo gusanga amashusho y’umukunzi we aryamanye n’undi mugabo muri telefoni yamuguriye

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bategewe akayabo igihe baraba batsinze umukino bafitanye na Ethiopia