in

Umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye mu Rwanda yihanije abamwibasiye.

Umunyamakurukazi wa Isibo Tv uherutse kwibasirwa n’abafana ashinjwa kwambara ubusa,kuri ubu yasubije abamwibasiye bose.

Umunyamakuru, Bianca yasubije abantu bavuga ko yambara ubusa atari byo ko ahubwo ari imideli(fashion) bityo ko abantu batabizi na none atabarenganya.

Ifoto yateye Bianca kwibasirwa.

Uyu mukobwa urimo gutegura ibirori bizitabirwa n’abantu biyizeye mu kurimba yise ‘Bianca Fashion Hub’.Ifoto yakoresheje kuri ‘post’ itegura iki kirori, aba yambaye agakoti imbere bigaragara ko nta kintu kirimo, niho bamwe buririye bamubwira ko yambaye ubusa.

Mu kiganiro yatanze kuri shene ya Youtube, Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

Ati “Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk’abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta heza h’isi: Ibyabaye ku mumotari watoraguye za miliyoni akazisubiza birababaje.

Rwanda: Inkuru itangaje y’abasore babiri barongoye umugore umwe, dore uko bamusaranganya(video).