in

Umunyamakuru Sam karenzi nyuma yo kubona ibibazo biri muri APR FC yemeje ikipe araza gufana uyu munsi hagati ya APR FC na Police FC

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam Karenzi yemeje bidasubirwaho ikipe arafana uyu munsi ku mikino wa APR FC na Police FC.

Sam Karenzi ukunze kuvugisha ukuru mu gisata k’imikino Aho abona bitagenda neza yatangaje ko uyu munsi araba ari inyuma ya Police FC kuko abona igomba gutsinda uko byagenda kose.

APR FC ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru barimo kuyiha amahirwe menshi bitewe n’ibibazo bikomeye birimo bishobora no gutuma iyi kipe itakaza uyu mikino ukomeye.

Ikipe ya APR FC nubwo itarimo guhabwa amahirwe akomeye, ikunze gushobora cyane amakipe akomeye cyane cyane ikipe ya Police FC zose zizwiho gukoreshwa abakinnyi babanyarwanda nubwo muri Police FC bidatanga umusaruro ukomeye nk’uwa APR FC.

Ibi Sam Karenzi yatangaje byari mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire bakora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu gihe ku Isaha ya saa ine kugeza saa Saba z’amanwa usibye kuwa gatandatu kurangira saa sita.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Charly na nina bafatanyije na platin bakoreye igitaramo cy’amateka muri america

Myugariro wa APR FC werekeje i burayi gukora ubukwe biravugwa ko yamaze gutandukana n’umukunzi we (inkuru irambuye)