in

Umuntu wa mbere ku isi yashyizwemo ijisho ry’undi muntu rirakora

Aaron James, Umunyamerika wahoze mu gisirikare yabaye umuntu wa mbere ku Isi ushyizwemo ijisho rishya atavukanye, rigakora.

Byabaye nyuma y’impanuka yagize mu 2021, agakubitwa n’umuriro w’amashanyarazi, ijisho rye ry’iburyo rikangirika kugeza ubwo ritakibasha kubona.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo James yatangiye kubagwa, ashyirwamo ijisho rishya, bigizwemo uruhare n’abaganga 140 bo mu ivuriro NYU Langone Health.

Ijisho James w’imyaka 46 yashyizwemo, ni iryakuwe ku wundi muntu. Ni ubwa mbere mu mateka bibayeho ko umuntu ahabwa ijisho rishya, rikabasha gukora.

Mu busanzwe, abantu bajyaga bashyirwamo amaso ariko akaba ari nk’ay’umurimbo, atabasha gukora.

Dr Eduardo Rodriguez, umwe mu baganga bafashije James gushyirwamo ijisho rishya, yavuze ko ibyakozwe ari intambwe ishimishije mu gufasha benshi bafite ikibazo cy’amaso.

Nubwo abaganga bavuga ko James yatangiye kubona, nta cyizere bafite ko ijisho rizakora neza.

James ni umuntu wa 19 muri Amerika ushyizwemo ijisho rishya, mu bushakashatsi bugamije kumenya niba umuntu yashyirwamo ijisho akabona.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyemezo cy’Urukiko ku ndishyi Titi Brown yatse nyuma yo kumara imyaka 2 muri gereza none akaba agizwe umwere

“Daddy waturekeye Mama” Umugabo yakubitaguye umugore nk’ukubita ingoma y’abaporoso, amaze kumukubita amukina ku mubyimba – videwo