in

Umukobwa wasize umurambo wa se mu nzu akajya gutera akabariro yababaje ababyeyi benshi(uko byagenze)

Umukobwa ukiri muto wo muri Malawi yababaje ababyeyi bose batiye i Blantyre mu gace ka Machinjiri nyuma yo gufatwa asambana n’umukunzi we nyamara bari bamubuze bazi ko yagiye kwiyahura asize umurambo wa se mu nzu.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we wari kwita ku murambo wa se aza gusohoka mu nzu yiruka, abantu batangira kugira ubwoba ko yaba yagiye kwiyahura. Batangiye kumushakisha basanga yafashwe n’amarangamutima ubwo yari abonye umukunzi we. Basanze aryamanye n’umukunzi we, ibyari akababaro kuri we yabihinduyemo ibyishimo yishimishanya n’umukunzi we, abari ahabereye ibyago barababara cyane.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Face of Malawi, avuga ko uyu mukobwa afite imyaka 20 y’amavuko ariko birinze gutangaza amazina. Batangaza ko yavuye mu rugo akahasiga umurambo wa se yari ari kwitaho ubwo amasaha yari amaze kuba mu gicuku, ajya guhura n’umukunzi we wari mu modoka hafi y’iwabo w’umukobwa.

Abantu batangiye gushakisha aho umukobwa yagiye, niko kumugwaho ari mu modoka n’umukunzi we bari gusambana yibagiwe ko yagize ibyago mu rugo. Ibi yakoze, abantu benshi babifashe nk’amahano nk’uko amakuru abivuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uko bigendekera umuntu uhora unywa inzoga ||igihombo ku batazinywa.

Andi mafoto mutabonye yo mu birori byo gusaba no gukwa kwa Tracy Agasaro ukorera RBA