Umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu, Iradukunda Bertrand, ntaza kugaragara mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda C aho u Rwanda ruraba rucakirana na Togo kuri uyu wa Kabiri kubera imvune.
U Rwanda rurajya muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere gukomeza muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yemeje ko Iradukunda Bertrand afite imvune yagize ubwo yagonganaga na Rutanga Eric, ariko avuga ko idakanganye.
Ati “Ntabwo nakubwira ngo ubu ameze neza kuko aracyakurikiranwa n’abaganga, haracyari kare ho kuvuga ngo ameze neza 100%, byose birashoboka. N’ejo ashobora kuba yaraye ari muzima, akabyuka yarwaye umutwe cyangwa yarwaye mu nda.”
“Ku kugongana kwabayeho, yarababaye, ariko abaganga baracyakurikirana, ngira ngo amasaha dusigaranye azaba yaduhaye igisubizo nyacyo kugira ngo turebe ko twazamukoresha cyangwa bitazashoboka.”
Iradukunda Betrand yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Uganda, akina iminota 74 mbere yo gusimburwa na Manishimwe Djabel mu gihe ku mukino wa Maroc yakinnye iminota 33 ya nyuma asimbuye Sugira Ernest.
Kuba atarakina uyu mukino, yiyongereye kuri Nsabimana Eric utarakinnye umukino wa Maroc kubera imvune yagiriye ku mukino wa mbere u Rwanda rwanganyijemo na Uganda mu minsi irindwi ishize.Twibutse ko umukino w’Amavubi na Togo uraba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.