in

Umuhanzi Tom Close yahawe inshingano nshya

Umuhanzi Tom Close yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

Ni mu nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, aho yashyizeho ingamba zihariye zigamije gukomeza kwirinda Covid-19, inashyira abayobozi mu myanya itandukanye.

Mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi barimo Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC. Ikigo yahawe kuyobora kiri mu nshingano z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.

Yatangiye gukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga w’indwara z’abana.

Tom Close w’imyaka 34 y’amavuko ni umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu makosa dukora twoza amenyo tutabizi ashobora kudushyira mu kaga.

Amafoto agaragaza Sacha Obama yambaye imyambaro ishotorana yateye benshi gucika ururondogoro.