in

Umuhanzi M1 aricuza kuba yarasoje amashuri yisumbuye akiri imanzi

 

Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, yatangaje ko yicuza kuba yarakundanye n’abakobwa batandukanye yiga mu mashuri yisumbuye, ariko ntibikureho kuba yarasoje akiri imanzi.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda. yagize ati:”nakuze nkunda umuziki cyane, niwo nashyiraga imbere muri byose kuburyo ntakindi kintu nashakaga kuwubangikanya nawo. ibi byatumye nkundana n’abakobwa ariko bikaba ari nk’urwiyerurutso kuko ntabahaga umwanya uhagije ndetse byanatumye nsoza amashuri yisumbuye nkiri imanzi. yakomeje yicuza uburyo atakoresheje neza igihe yagiye ahabwa n’abakobwa. Ati:”ndicuza kuko abo twakundanaga icyo gihe ntakintu cyerekeye mu gitanda twakoze yewe nta n’uwo twasomanye, bakajya banca inyuma bamfata nk’umurezi bikanarangira babanjyanye, abandi bakananyanga.”

M1 avugako kuvuga gutya atari gukangurira abana gusambana ahubwo avuga ko nk’umuntu wese wari wujuje imyaka y’ubukure arengeje 18, yicuza Kuba atarumvise icyanga cy’umukobwa mu gihe yakundanye na benshi yiga MU mashuri yisumbuye.

Uyu musore yasoreje amashuri muri Uganda Eagles Nest Secondary School, yaje muri iri shuri avuye muri St Mbuga Makindye Kampala.mu mashuri yisumbuye yakundanye n’abakobwa bane.M1 yize HEK/Art (History Economic and Kiswahili) .

Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Telefone”. amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin wakoranye nabarimo Chris Brown, Patoranking, Otili Brown n’abandi benshi Iyi ndirimbo uyu muhanzi ayisoye hashize imyaka ibiri atumvikana mu muziki.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Europa league; Arsenal biyisabye iminota 19′ kugirango ifungure izamu

Nonese amadayimoni aba kukibuno! Video y’umupasiteri wigisha akubita kubibuno byaba kirisitu yarikoroje