in

Umugabo yafashwe yibye amakariso y’umugore w’umuturanyi, ibyamubayeho ntazabyibagirwa.

Umugabo witwa Pius Magendi yajyanwe mu rukiko rwo mu gace ka Embu County muri Kenya, akurikiranweho kwiba utwenda dutandatu tw’imbere tw’umugore w’umuturanyi we witwa Juliet Mawia maze acibwa akayabo.

Ibi uyu mugabo acyekwaho, amakuru ava muri Kenya avuga ko yabikoze kuwa 8 Gucurasi 2020, mu gace ka Mikimbi maze nyuma akaza gutabwa muri yombi ndetse akajyanwa no mu rukiko.

N’ubwo uyu mugabo yahakanye ibyo ashinjwa, urukiko rwategetse ko yishyura amande y’amashilingi ya Kenya ibihumbi mirongo inani (Ksh 80,000), ni ukuvuga angana 733,600 Rwf cyangwa se akamara umwaka wose muri gereza.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yibye utu twenda tw’imbere tw’uyu mugore dutandatu, dufite agaciro Ksh 1,500 (13,755 Rwf) nyuma yo kwinjira mu nzu ye.

Uyu mugore Mawia yabwiye urukiko ko yacyetse ko yibwe ahagana saa cyenda z’igitondo, ubwo kamwe mu twenda twe yabonaga kaguye ku idirishya, niko guhita abyutsa umugabo we ngo barebe icyabaye.

Nyuma yo kubyuka, uyu mugore ndetse n’umugabo we bagiye kureba amashusho yafashwe na Camera zo mu nzu yabo, nibwo baje kubona ko hari umuntu winjiye mu nzu yabo ahagana saa tanu z’ijoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto benshi bamugaragariza amarangamutima (amafoto)

Umukobwa yihandaje ararira bidasanzwe nyuma yo guterwa indobo n’umusore kuri Noheli (Video)