in

Umugabo utagira aho kuba yapfiriye mu kiliziya

Umugabo ukomoka mu Budage yapfiriye kuri Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Vatican, nyuma y’amajoro menshi y’imvura n’ubukonje yari ahamagaze atagira aho kuba.

Papa Francis yihanganishije umuryango we kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022. Uwo mugabo wo mu kigero cy’imyaka 60 utagiraga aho kuba yapfiriye ku muryango hafi y’imbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Francis azirikana umubabaro uwo mugabo yapfanye. Yabaga mu mihanda ya Roma, akaba yafashwaga n’imiryango y’abagiraneza ndetse na Kiliziya Gatolika.

Papa Francis akaba yasengeye uyu mugabo n’abandi batagira aho kuba bari mu mujyi wa Roma n’ahandi ku Isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo isekeje ya Cristiano Ronaldo ari gukura shikarete mu myanya ye y’ibanga agahita ayirya

Mu buryo butunguranye Dj Brianne mwakundaga yigiriye hanze y’u Rwanda (Amafoto)