in

Umucekuru w’imyaka 104 yasanze nta kintu na kimwe atarakora ku isi, ahita asaba polisi iki kintu gisekeje.

Uyu mucyecuru w’imyaka 104 y’amavuko, yasanze amaze gukora ibintu bitandukanye mu buzima bwe,ariko atarigeze afungwa na rimwe ashaka gukabya inzozi ze bityo asaba polisi kumwambika amapingu ikamufunga.

Ntawishimira gufungwa! gusa uyu mukecuru witwa Annie utuye mu gihugu cya Netherlands, yatunguye benshi ajya kuri Sitasiyo ya Polisi agasaba ko yafungwa nk’abandi akumva uko umuntu aba ameze iyo ari muri gereza.

Annie yemerewe gufungwa mu gihe nta cyaha yari afite. Amafoto yasakajwe ku rukuta rwa Facebook agaragaza uyu mukecuru yishimiye kwambara amapingu. BBC ivuga ko yumvikanye atangaza ko indoto ze za nyuma azigezeho. “Nari mfite indoto zo kugera mu buroko nanjye nkareba uko hamera.”

Yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu gace ka Nijmegen Zuid, ni ku Kilometero cya 75, uvuye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Amsterdam. Umukuru wa Polisi muri ako gace yavuze ko yatunguwe no kubona umukecuru aza abasanga ngo baketse ko ari ikibazo runaka yagize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye ubwuzu ya ya couple yaciye ibintu mu Rwanda bitewe n’uburyo bambara bakajyanisha.

Ujya wibaza icyo wakora ugakundwa?|Wabuze inshuti mu buzima?Dore inama z’ingenzi ukwiye gukurikiza.