in

Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije

Ifoto yo kuri Enternet.

Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri barimo umugore n’umugabo bo mu karere ka Gicumbi bakekwaho ibyaha birimo kurega undi umubeshyera aho babeshyeye Pasiteri ko yasambanyije ku gahato umwe mu bakirisitu be bagamije kumurya amafaranga.

Mutuyimana alias Mutimukeye Vestine w’imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean Bosco w’imyaka 36 batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwitwa Hasingizwemungu Jean Bosco ari we wazanye igitekerezo cyo kubeshyera Pasiteri Sempundu Jean Claude w’imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato Mutuyimana Vestine nawe ubu uvunze.

Yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu Mutuyimana uzwi ku izina rya Mutimukeye Vestine, avuga ko uwo mugambi wo gusebya Pasiteri, yawugejejweho na Hasingizwemungu Jean Bosco ngo bagamije kumurya amafaranga. Ngo bari bumvikanye ko bazamuca miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yakwanga bakabishyira mu itangazamakuru, kandi ngo bari bafite umunyamakuru baziranye, uzabibafashamo.”

Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Ifoto yo kuri Enternet.

IVOMO: IGIHE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mukinnyi w’umunyamahanga ukora itandukaniro

Imbwa yambutse ikiyaga itanyuze ku kiraro cyangwa mu bwato, igera hakurya itatose. Uratekereza ko byagenze bite? – IGISUBIZO