in

Ubuzima bwa wa mugabo wakoreye ibirori mu irimbi buri mu mazi abira

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru idasanzwe y’umugabo wagiye kwizihiriza isabukuru y’amavuko mu irimbi aho yari yateguye ibirori bidasanzwe ari kumwe n’inshuti n’umuryango kuri ubu uyu mugabo wo u gihugu cya Ghana yatangaje ko ari mu mazi abira kuko kuva icyo gihe abazimu batangiye kumutera.

Uyu mugabo usanzwe ukina amafilime ndetse akaba umuyobozi wayo(Director) mugabo wizihije isabukuru ye ku irimbi agaragaza abazimu barimo kumuhiga. Mu mashusho yagiye hanze ubwo yakoreshga biriya birori yagaragaye imbere y’ameza maremare ariho champagne, ibinyobwa, hamwe na keke yashyizwe hagati yimva maze uwizihiza aboneka afite icyuma, yiteguye gukata umutsima(keke).Igishimishije, nta ntebe zari zihari bityo abantu bamwe bagombaga kwidagadura ku mva uko ibikorwa byakomeje.

Nubwo impamvu zo gutegura ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko mu irimbi zidasobanutse, benshi bahisemo ko wenda ari imihango.

Ariko mu kiganiro cyihariye yagiranye na Abena Gold wa GHpage, uyu mukinnyi yemeye ko ubuzima bwe butigeze bumera neza nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko mu irimbi.Asobanura ibintu biteye ubwoba yagiye abona nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko, yatangaje ko ubu abazimu bari i nyuma y’ubuzima bwe aho yumva agiye no gupfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Jado Castar yeguye mu inshingano ze ||Menya impamvu yeguye

Umunyamakuru Anta Biganiro yahakanye ibimuvugwaho bikomeje gukabirizwa, atangaza aho aherereye.