in

Rwandex habereye impanuka ebyiri zikurikirana z’amakamyo (video)

Mu muhanda wa Rwandex haberye impanuka ebyiri gusa ku bw’amahirwe nta nimwe muri izi yigeze ihitana ubuzima bw’abantuz

Impanuka ya mbere yabaye ubwo umushoferi wari utwaye ikamyo yuzuye imizigo yari akuye muri Magerws yakataga ajya Nyabugogo maze ubwo yari ageze mu muhanda ujya neza muri Nyabugogo aza guhura ivatiri nuko yanga kuyigonga arayikatira. Mu kuyikatira, ikamyo yaratwaye yahise ita équilibre maze ihengamira uruhande rumwe niko guhita igwa mu muhanda ihengamye. Ababonye iyi mpanuka batangajwe cyane n’ibyabaye bavuga ko bidasanzwe.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yasobanuye avuga ko imodoka y’ivatiri yamwinjiranye ubwo yageraga mu muhanda uva Magerwa ujya Nyabugogo gusa yirinda kugonga iyo vatiri kuko yabonaga hashobora gupfa abantu niko guhitamo kuyikwepa hanyuma ayikwepye ikamyo yaratwaye birangira iguye mu muhanda gusa nta muntu yagonze.

Mu gihe kitarenze iminota 10 iyi mpanuka ibaye, Rwandex indi kamyo yahise igonga ivatiri yari iri imbere yayo ubwo bari muri feu rouge. Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yavuze ko impamvu yamuteye kugonga mugenzi we bari kumwe muri feu rouge aruko yabuze feri. Yavuze ko feri yamubanye amazi ubwo yageragezaga kuyifata bityo aza kugonga mugenzi we wari imbere ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Fireman Vayo yabwiye umugore we nyuma yo gusezerana kubana nawe akaramata

Ni akumiro:Abageni bakoze agashya bifotoreza mu isanduku y’abapfuye(AMAFOTO)