in

Rwanda: umugore we amukunda byasaze nubwo yahiye isura

Bajya bavuga ko urukundo ruruta byose, ndetse ko ahari urukundo n’umubano Imana na yo iba ihari.Uyu mubyeyi Speciose ahamya ko nubwo umugabo we yahiye isura amukunda birenze igipimo.

Iyi nkuru ya Sebazungu n’umugore we Speciose ni inkuru yabera benshi urugero rwiza mu rukundo.Ubusanzwe Sebazungu Casianne, ni umugabo utuye muntara y’amajyepfo , akarere ka nyamagabe , Umurenge wa Tare, akaba yaragize ibyago byo gushya mw’isura (mu maso) , umugore we avugako yashakanye nawe yarahiye mw’isura ibintu bitamworoheye nagato kubera induru zabantu batandukanye yewe harimo nabo mu muryango wiwe.

Uwimana Speciose, ni umugore wa Casianne uyu avugako kubera ko yari yararangije gufata umwanzuro wo kuzabana na we ntacyari bukorwe ngo yumve amabwire ati:” narinarangije guhitamo kandi uko abandi bamubonaga nge siko namubonaga’’.

Yakomeje avuga ko bashakanye abibona ko afite icyo kibazo mw’isura ye , biryo rero ntawundi waribuze kumwereka ibyo warangije kubona , bagenzi be b’abakobwa ngo bamubwiraga ko atazashobora kumusoma ngo bityo rero ko yamwanga undi nawe arabatsembera

Sebazungu Casianne , avuga ko yahiye aguye mu ziko ngo icyo gihe yarafite imyaka 18 y’amavuko , iwabo bari bamusigiye inkono agomba guteka , bagarutse basanga yaguye muziko yashiririye , bihutiye kumujyana kwa muganga kumuvuza , aho kwamuganga avuga ko yamazeyo imyaka 2 ari mu bitaro.

Nyuma yaje koroherwa maze arataha nibwo yatangiye igitekerezo cyo kuzana umugore , ariko avugako abakobwa benshi bamubenze karahava , kuko hari nuwo yagerageje kuzana mu rugo yamuhishe isura , ngo akuyemo ingofero uwo mukobwa ariruka amubwira ko yari kuba yaramwiyeretse na mbere hose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Axel Rugangura yanyuzwe n’inyama umunyarwenya Ndimbati yamuzimaniye (video)

Urukundo n’akagabo : Muzehe w’imyaka 57 yatwawe umutima n’umukobwa muto arusha imyaka 30