in

Rayon Sports irashaka gutiza umukinnyi ukomeye muri Etincelles kugira ngo yegukane rutahizamu Sumaila Moro

Ikipe ya Rayon Sports irifuza gutiza rutahizamu Boubacar Traore muri Etincelles FC ikongeraho amafaranga kugira ngo yegukane Sumaila Moro.

Hashize ukwezi bivugwa ko Sumaila Moro yifuzwa na Rayon Sports bigendanye n’uko ari kwitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, akaba yarasoje igice cy’imikino ibanza afite ibitego 9.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuje Sumaila Moro maze Etincelles FC ibaca miliyoni 25 z’Amanyarwanda bitewe n’uko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Uretse Rayon Sports yamwifuje na AS Kigali yaramwufuje bikomeye ndetse bivugwa ko bamaze kumvikana, gusa kugeza aka kanya ntabwo yari yashyira umukono ku masezerano, ndetse bivugwa ko ubuyobozi bwa AS Kigali bushobora kuba butakimwifuza.

Ikipe ya Rayon Sports iri gukora ibishoboka byose kugira ngo isinyishe Sumaila Moro, aho kugeza aka kanya yifuza gutanga Boubacar Traore ikanongeraho miliyoni 17 z’Amanyarwanda, gusa ubuyobozi bwa Etincelles FC ntabwo bubikozwa burifuza miliyoni 25 zuzuye.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano, Kylian Mbappe , Mo salah mu byamamare by’umupira w’amaguru bitagira ibishushanyo (tattoo) ku mibiri yabyo

Ngiyi impamvu abaganga bandikira abarwayi umukono udasomeka.