in

President wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bahaye Youssef na Mugadam ukwezi ko kwiyirukana

President wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yavuze ko iyi kipe yandikiye Youssef Rhab na Eid Mugdam, ibasaba gusesa amasezerano, ariko bagifite ukwezi ko kubitekerezaho .

Mu mpera z’ugushyingo ndetse no mu ntangiriro z’ukwakira, nibwo inkuru zacicikanye, ko ikipe ya Rayon Sports yaba yamaze gutandukana n’umunya Morocco Youssef Rhab, n’umunya Sudan Eid Mugdam, izi nkuru zavugaga ko abatoza ba Rayon Sports, batishimiye umusaruro waba basore bombi, bityo bagasaba ko batandukana niyi kipe, aho gukomeza kuzuza umubare badakina.

Gusa nubwo byavugwaga gutyo ikipe ya Rayon Sports, ntabwo yigeze igira icyo ibivugaho, ndetse naba bakinnyi bombi ntawagize icyo atangaza kuri iyi ngingo, mu kiganiro n’itangazamukuru, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yavuze ko bandikiye aba basore, ba basaba gusesa amasezerano kuko ntamusaruro bagitanga, Jean Fidel yavuze ko bagitegereje ko ukwezi ko gutekereza bahaye aba basore kurangira, ngo bamenye umwanzuro bafashe .

Ati ” iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera kuri santima ( amarangamutima ) uba ushaka umusaruro, contract iba ivuga ibyo ugomba gutanga nibyo uhabwa, rero twaricaye, raporo z’abatoza n’ubuyobozi dusanga abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira nabo ndetse tubandikira dushingiye kuri contract, inzandiko zuko twatandukana, nkuko contact ibivuga, ariko harimo ukwezi kumwe ko kugirango nawe abitekerezeho, ubu rero ukwezi kuracyarimo nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa. ”

President wa Rayon Sports, yavuze ko imiryango itarafungwa kuri aba basore, kuko mugihe abatoza bagaragaza ko hari icyahindutse ku musaruro wabo , Rayon Sports yakwisubiraho ikabagumana, Ati”ibyuko kwezi ku mpande zombi nuko gutekereza, kuko ari umukinnyi yitekerezaho, kuko aba agikora akazi ke, ashobora no kugaragaza imbaraga, agakosora ibitaragendaga, niyo mpamvu uko kwezi guhari ubwo tuzafata icyemezo dushingiye, kubiganiro, n’imikorere n’amategeko “.

Taliki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo Youssef Rhab yagarutse muri Rayon Sports, mugihe taliki 7 Kanama 2023 aribwo Eid Mugdam yasinyiye Rayon Sports, gaba basore bombi bari bazanywe ngo bafashe Rayon Sports mu marushanwa nya Africa, gusa byarangiye iyi kipe isezerewe n’ikipe ya Al Hilal Benghazi, amakuru avuga ko Youssef Rhab yifuzwa n’ikipe ya Gorilla FC.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo akunda inzoga ariko azi uburyohe bw’igikoma: Yaka Mwana yatangaje akaga yahuriye nako mu kabari arangije avuga imyato igikoma -AMASHUSHO

Pastor Nsabimana Jean Bosco uzwi nka Pastor Fire yafungiwe muri Amerika azira ubutekamutwe yakoreyeyo