Petr Cech wamaze igihe kinini ari umunyezamu w’ikipe ya Chelsea nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal yagereranije Jose Mourinho na Arsene Wenger aho avugako batandukanye cyane mu buryo bwinshi gusa ariko hari ikintu kimwe cy’ingenzi bahuriyeho.

Mu kiaganiro n’abanyamakuru Petr Cech akaba yagize ati :”Arsene Wenger na Jose Mourinho baratandukanye cyane gusa bafite ikintu kimwe bahuriyeho, bose bazira gutsindwa ku buryo bukomeye. Ntekereza ko ari nayo mpamvu bagiye bagera ku bintu bishimishije mu mitoreze yabo kuko simbona uburyo umuntu yaramba muri kariya kazi abaye adafite inyota yo gutsinda ndetse anazira gutsindwa.”