Mu gitabo kivuga ku buzima bwa Jose Mourinho cyanditswe n’umunyamakuru Rob Beasley hagaragaramo uburyo urwango rwa Mourinho na Wenger rutazigera rushira ndetse n’uburyo Mourinho yifuza guhondagura Wenger akamumena impanga.

Kunko byahishuwe na Rob Beasley wari umunyamakuru ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa Chelsea ubwo yakoreraga The Sun. Uyu mugabo rero akaba avugako umunsi umwe muri 2014 Mourinho yari yarakajwe n’amagambo Wenger yamuvuze (icyo gihe Wenger yari yavuzeko Mourinho yangiza Football y’abongereza) maze niko kuvuga ati : “Umunsi umwe niduhurira hanze ya Stade nzamukubita mumene impana!â€
Arsene Wenger rero akaba yabajijwe icyo yavuga kuri ayo magambo ya Mourinho avugako ntakintu yabivuga ngo kuko ntakintu byamumarira ndetse atanigeze asoma icyo gitabo.