Ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kubona ko ntamwanya azongera kubonerwa m kibuga bitewe n’abakinnyi bashya baguzwe bakomeye kumurusha kandi bakina kumwanya umwe nawe yahise ifata icyemezo cyo gutangaza amafaranga asabwa kugirango umusore Alexis Vidal byagaragaye ko ntamwanya agifite i catalugna abe yashyirwa ku isoko byihuse kandi mu kwezi kwa mbere akaba aribwo agomba kuva muri iyi kipe.

Uyu musore w’imyaka 27 gusa,ikipe imwifuza ikaba igomba kumutangaho miliyoni 12 zamapound,mu gihe yaguze 18.
Umukinnyi ushobora kwinjira mu ikipe ya Barcelona nyuma y’igurishwa rya Vidal ni Stephan Lichtsteiner ukinira ikipe ya Juventus waburiwe umwanya btewe nuko iyi kipe yazanye Dani Alves imuvanye muri Barcelona.