in

Pep Guardiola yashimagije bikomeye Messi amaze igihe kirekire ashakisha cyane.

Umutoza w’ikipe ya Manchester City ,Pep Guardiola yashimagije cyane Lionel Messi ndetse ahamya ko aramutse amufite mu ikipe ye byaba bihebuje.

Nyuma y’umukino Manchester City yatsinzemo Tottenham 3-0, Guardiola yavuze ko Messi yihariye, kuko ari umukinnyi ushobora kwifasha ikipe wenyine akayitsinda, ndetse avuga ko byaba ari iby’agaciro gakomeye amufite mu ikipe ye.

Guardiola watoje Messi muri iyi kipe y’i Catalonia, bivugwa ko bafitanye umubano wihariye ndetse banaganira umunsi ku munsi.

Uyu munyabigwi muri ruhago, nyuma yo kugaragaza ko atagishaka gukinira Barcelona, amakipe abiri niyo yagaragaje ko yifuza kumusinyisha ni PSG itozwa n’umunya-Argentine mwenewabo, Mauricio Pochettino, ndetse na Manchester City itozwa na Pep.Guardiola.

Nyuma yo gutsinda Tottenham 3-0, Pep Guardiola yatangaje ko bakeneye umukinnyi umeze nka Messi muri Manchester City.

Yagize ati “Ntabwo dufite umukinnyi ushobora gutsinda umukino wenyine, ntabwo dufite Cristiano, Messi, cyangwa Neymar. Ntabwo dufite abakinnyi bo muri ubwo bwoko bashobora gutsinda umukino bonyine. Nkunda kubwira abakinnyi banjye ko bagomba gukina nk’ikipe.Nzavugisha ukuri, nifuza kugira umukinnyi utsinda muri buri mukino, utsinda kandi agakomerezaho, ndabikunda cyane”.

Gusa umutoza w’ikipe ya Barcelona, Koeman aherutse gutangaza Messi yishimye muri Barcelona ndetse afite n’icyizere ko azongera amasezerano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Harmonize yerekanye inkumi y’uburanga basigaye bakundana.

Umuhanzi Rayvanny mu mazi abira kubera amashusho yagiye hanze asoma umwana w’umukobwa.